Inkuru Yawe Nyakuri (Your True Story, Kinyarwanda Edition): Imfashanyigisho y'Ingenzi y'Iminsi 50 ivuga ku Bugingo Bwawe Bushya hamwe na Yesu
商品資訊
ISBN13:9781958535264
出版社:Tavin Pr
作者:Susan Freese
出版日:2025/10/02
裝訂:平裝
規格:22.9cm*15.2cm*2.1cm (高/寬/厚)
商品簡介
GURA KIMWE. TANGA KIMWE.* Ubuzima bwawe bushobora guhinduka mu Minsi 50. Iyi mfashanyigisho y'Inyigisho ya Bibiliya IMWE ikubiyemo BYOSE ivuga iby'ibanze biranga ubuzima bw'umwigishwa ikaba igenewe abakristo bashya bo hirya no hino ku isi (ntiharimo ingero zo mu bihugu by'iburengerazuba). Biragoye kugirana ubusabane bwiza n'Imana no gusohoza intego yawe utarasobanukirwa neza Inkuru y'Imana n'uruhare uyifitemo.
Iyi nyigisho yo gusoma mu minsi 50 ihishura IBY'IBANZE MU BUZIMA BWO KWIZERA byagufasha kugirana ubushuti bwimbitse na Yesu & kugira UBUMENYI BUFATIKA bwatuma uba umwigishwa We.
Ibyo abizeye bakuze bamenye mu gihe kirekire gishize, wabimenya mu minsi 50 gusa binyuze muri uru rugendo rworoheje ariko ruhindura ubuzima.
Icyumweru cya 1: Inkuru y'Imana-Kumenya inkuru rusange ya Bibiliya
Icyumweru cya 2: Inkuru Yawe-Kwakira kamere yawe nshya muri Kristo
Icyumweru cya 3: Intego Yawe-Gusohoza intego y'ubuzima bwawe
Icyumweru cya 4: Kuguma-Gukomeza kubana n'Imana
Icyumweru cya 5: Ijambo ry'Imana-Gutega amatwi Umutangabugingo
Icyumweru cya 6: Gusenga-Kuganira n'Umutangabugingo
Icyumweru cya 7: Umwuka Wera-Kubaho Inkuru Yawe mu Mbaraga z'Imana
Buri cyumweru uzamenya byinshi ku nkuru yanditswe muri Bibiliya.
Uzamenya amabanga y'ubuzima bwa gikristo, nk'uburyo waguma muri Kristo, kuva mu rujijo, kurwanya ibishuko, no kuramya Imana mu bihe by'umubabaro.
Uzamenya kandi uburyo bufatika bwo kwiga Bibiliya yawe, gusangiza abandi kwizera kwawe, guhindura abantu abigishwa, no gusenga. Niba utaragira ubusabane na Yesu, uzabona amahirwe yo gutera iyo ntambwe.
Buri munsi usozanya n'uburyo bwo gushyira mu bikorwa Inshingano Nkuru hakoreshejwe Icyanditswe, ibibazo, n'ahantu hagufaha gutera izindi ntambwe zikurikira.
IKI GITABO NI ICYAWE MU GIHE:
- Uri uwizera Yesu mushya ushaka gutera izindi ntambwe zigufasha gukura mu kwizera kwawe,
- Uri umukristo wifuza kwigishwa cyangwa kwigisha abandi,
- Ushaka kumenya byinshi byerekeye ubukristo n'uko wahinduka umwigishwa wa Yesu.
IBYO ABASOMYI BAVUGA:
"Urugendo RUHINDURA UBUZIMA." Scott Ray, IMB
"Kimwe mu BITABO BYIZA BYO GUHINDURA ABANTU ABAKRISTO nasomye." Chris Price, Umushumba w'itorero Chets Nocatee
"Ndabizi ko KIZAGUTERA INTEGE." Dr. Richard Blackaby, umwe mu banditse igitabo cyitwa Experiencing God
"Ni igitabo abakristo bashya BAGOMBA GUSOMA, ariko KIGORA abakristo benshi kumva." Mac Heavener, Trinity Baptist College
"Igitabo gisobanutse, CYOROSHYE KUMVA, kirimo inyigisho nzima." Kelley Hastings, Umuvugabutumwa w'Abagore
"Igitabo gikubiye hamwe inyigisho z'ivugabutumwa n'izo GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA." Bob Bumgarner, umuyobozi w'umuhanga mu by'ivugabutumwa
"Ni INYIGISHO Y'IMBITE isubiza ibibazo byinshi wibaza mu rugendo rwawe rw'umwuka." Betzaida Vargas, uwatangije umurywango witwa Samaritana del Pozo
UBUZIMA BWAWE BUFITE INKURU NSHYA WAVUGA:
Gira kwizera nyakuri n'ibyishimo ushyira mu bikorwa uku kuri gutunganye guhindura ubuzima bwawe. Guhura na Yesu ni intangiriro. Kumukurikira-uko ni ko inkuru yawe nyakuri ihishurwa.
主題書展
更多書展購物須知
外文書商品之書封,為出版社提供之樣本。實際出貨商品,以出版社所提供之現有版本為主。部份書籍,因出版社供應狀況特殊,匯率將依實際狀況做調整。
無庫存之商品,在您完成訂單程序之後,將以空運的方式為你下單調貨。為了縮短等待的時間,建議您將外文書與其他商品分開下單,以獲得最快的取貨速度,平均調貨時間為1~2個月。
為了保護您的權益,「三民網路書店」提供會員七日商品鑑賞期(收到商品為起始日)。
若要辦理退貨,請在商品鑑賞期內寄回,且商品必須是全新狀態與完整包裝(商品、附件、發票、隨貨贈品等)否則恕不接受退貨。

